Afghanistani: abiyahuzi bishe abantu barenga 30

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa munani, 2012 - 18:49 GMT
Ikarita ya Afghanistani

Ikarita ya Afghanistani

Mu gihugu cya Aghanistani ibitero by'abayiyahuzi biturikirizaho ibisasu byahitanye abantu byibura 36, abandi benshi barakomereka abo.

Ibyo bitero byabereye mu murwa mukuru w'intara ya Nimrov, Zaranj, mu majyepfo y'uburengerazuba bw'icyo gihugu.

Umukuru w'iyo ntara yavuze ko abandi bantu babiri bakekwagaho gutegura kwiturikirizaho ibisasu bishwe n'inzego zishinzwe umutekano.

Benshi mu baguye muri ibyo bitero bari abaturage b'abasivili bariho bahaha kubera kwitegurira iminsi mikuru yo gusoza igisibo cy'abayisilamu iteganijwe mu mpera za kino cyumweru.

Polisi ivuga ko abo baturage bari mu isoko ubwo abiyahuzi batatu biturikirizagaho ibisasu.

Ababonye uko byagenze bavuze ko cyari igitero giteye ubwoba. Cyabereye mu mujyi wa Zaranj, wari usanzwe ubundi urangwamo umutuzo uri hafi y'umupaka wa Iran.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.