Kenya yabonye indege za Uganda zazimiye

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa munani, 2012 - 14:13 GMT
Abasirikare ba Kenya babonye kajugujugu yagize impanuka

Kajugujugu ya Uganda yagiriye impanuka muri Kenya

Abatabazi bo muri Kenya bavuze ko babonye imirambo ibiri y'abantu baguye mu mpanuka y'indege za kajugujugu ebyiri z'igisirikare cya Uganda yabereye mu karere ka Mount Kenya.

Abo batabazi bavuze kandi ko hari n'abantu barakorotse iyo mpanuka babashije kubona.

Igisirikare cya Kenya cyatangaje ko imwe muri izo kajugujugu yahiye igakongoka naho iyindi ikaba yarahagamye ku musozi. Izo ndege zari zigiye muri Somalia mu gikorwa cy'ingabo z'umuryango w'ubumwe bw'afurika zitera inkunga leta y'inzibacyuho ya Somalia.

Muri izo ngabo harimo n'abasirikare ba Uganda. Izo kajugujugu zahagurutse muri Uganda ari enye, imwe muri zo yageze amahoro mu mujyi wa Garissa uri muri Kenya, indi biba ngombwa ko igwa itabiteganije kubera ibibazo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.