Afurika mu mikino olympique y' i Londres

Ibiherutse kuvugururwa: 15 ukwa munani, 2012 - 11:39 GMT

Abanyafurika bagaragaye cyane mu mikino olympique y'i Londres

  • David Lekuka wo muri Kenya arimo yegera umurongo wa nyuma
    Umugabane wa Afurika watsindiye imidari mike ugereranije n'imidari wabonye mu mikino olympique yabereye mu Bushinwa muri 2008. Ariko rero mu bahagarariye Afurika harimo abakinnyi bakomeye ku isi nka David Rudisha wo muri Kenya wesheje umuhigo mu kwiruka metero 800 agakurikirwa na Nijel Amos wo muri Botswana na Timothy Kitum wo muri Kenya.
  • Ezekiel Kemboi (imbere) arimo ari hafi gutsindira umudari wa zahabu
    Ezekiel Kemboi, na we wo muri Kenya, yatsindiye umudari wa zahabu mu kwiruka metero 3000 (steeplechase). Umudari wa bronze watwawe na mugenzi we wo muri Kenya, Abel Kiprop Mutai.
  • Imidari ya zahabu ya Afurika yepfo mu mikino ya Londres
    Afurika yepfo iri mu bihugu bya Afurika byitwaye neza i Londres itsindira imidari ya zahabu 3, ibiri ya argent n'umwe wa bronze. Abakinnyi bahiganwa mu kwoga, Cameron Van der Burgh (iburyo) na Chad le Clos bombi batsindiye umudari wa zahabu mu marushanwa yo koga m100 na m200 (breaststroke na butterfly).
  • Abanyafurika yepfo Sizwe Ndlovu, John Smith na James Thompson
    Abanyafurika yepfo, Sizwe Ndlovu, John Smith, Mathew Brittain na James Thompson batsindiye umudari wa zahabu mu irushanwa ryo gutwara ubwato bakoresheje ingashya.
  • Mariya Savinova na Caster Semenya
    Umunyafurika yepfo, Caster Semenya yatsindiye umudari wa feza mu gusinganwa metero 800. Umudari wa zahabu wegukanwe n'umurusiyakazi Mariya Savinova.
  • Jepkemoi Jepkemoi Cheruiyot wo muri Kenya, Gelete Burka
    Umunyatiyopiyakazi, Meseret Defar, yatangaje uwo baturuka mu gihugu kimwe, Tirunesh Dibaba igihe yamwanikiraga mu kwiruka metero 5000. Yaherukaga gutsindira uyu mudari mu mikino yabereye Athens muri 2004. Dibaba - wari wamaze gutsindira zahabu mu kwiruka metero 10 000 - yabaye uwa gatatu nyuma y'umunyakenyakazi Vivian Cheruiyot.
  • Tiki Gelana ageze ku murongo wa nyuma
    Undi munyetiyopiyakazi wagaragaraye cyane ni Tiki Gelana watsinze kwiruka marathon arushije umunyakenyakazi, Priscah Jeptoo.
  • Umunyakenya Abel Kirui yatsindiye umudari wa argent, umunyauganda Stephen Kiprotich yegukanye zahabu n'umunyakenya Wilson Kipsang watsindiye bronze
    Isiganwa rya marathon mu rwego rw'abagabo ryatsinzwe n'abanyafurika. Stephen Kiprotich yatsindiye umudare wa zahabu, wa mbere w'icyo gihugu guhera muri 1972. Imidari ya feza na bronze yegukanwe na Abel Kirui na Wilson Kipsang.
  • Umunyalijeriya Taoufik Makhloufi atsindira umudari wa zahabu
    Umunyalijeriyakazi, Taoufik Makhloufi yatsindiye umudari wa zahabu mu kwiruka metero 1500. Umunyamaroke Abdalaati Iguider yegukanye umudari wa bronze
  • Oussama Mellouli
    Umunyatuniziya Oussama Mellouli ufite imyaka 28 yatsindiye imidari ya zahabu mu marushanwa yo koga muri pisine no mu mazi magari.
  • Anthony Obame arwana na Carolo Molfetta
    Umunyegabon, Anthony Obame wahiganwe mu mikino ya Taekwondo yinjiye mu mateka atsindira igihugu cya Gabon umudari wacyo wa mbere mu mikino olympique. Yatsindiye umudari wa feza amaze gutsindwa n'umutaliyani Carlo Molfetta.
  • Alaaeldin Abouelkassem na Lei Sheng
    Umunyamisiri Alaaeldin Abouelkassem yabaye umunyafurika wa mbere mu ihiganwa bakoreshamo inkota. Atsindira umudari wa feza. Uwa zahabu wegukanwa n'umushinwa Lei Sheng
  • Oscar Pistorius
    Umunyafurikayepfo Oscar Pistorius nta mudari yatsindiye ariko yinjiye mu mateka igihe yabaga umuntu wa mbere wacitse amaguru usiganwa mu mikino olympique. Uyu mugabo watsindiye imidari mu mikino ihiganwamo abantu bafite ubumuga, yacitse amaguru munsi y'ivi akiri uruhinja. Azanahiganwa kandi mu marushanwa yagenewe abafite ubumuga azatangira ku itariki ya 29 z'ukwa munani
  • Hamadou Djibo Issaka
    Umunyanijeri, Hamadou Djibo Issaka, nubwo atatsindiye umudari yakunzwe na benshi. Yarangiye amarushanwa yarimo hashize umunota urenga bagenzi be barangije bose. Issaka yatangiye kwitoza guhigwanwa mu bwato akoresheje ingashya hasigaye amezi atatu gusa ngo imikino Olympique itangire akoresheje ubwato bushaje bwagenewe kuroba

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.