ICC irasabwa gukurikirana Prezida Kagame

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa munani, 2012 - 13:13 GMT
Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame

Abagize amwe mu mashyirahamwe atavuga rumwe na leta y'Urwanda afatanije n'ay'abanyekongo uyu munsi bakoreye imyigaragambyo imbere y'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruri i La Haye barusaba gukora iperereza kuri Perezida Paul Kagame w'Urwanda.

Abigaragambyaga baravuga ko yagombye gukorwaho iperereza kubera ibyaha by'intambara byakozwe n'imitwe y'abanyekongo yitwaje ibirwanisho ashinjwa kuba atera inkunga.

Ibyo ariko Perezida Kagame arabihakana.

Umushinjacyaha mukuru w'urukiko rwa ICC, Fatou Bensouda, arimo gukora amaperereza ku mitwe yitwaje ibirwanisho muri Republika iharanira demokarasi ya Congo ariko ntiyigeze avuga ko ateganya gukora iperereza kuri Perezida Kagame.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.