Uburusiya: abaririmbyikazi bakatiwe gufungwa

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa munani, 2012 - 14:44 GMT
Abaririmbyikazi bo mu mutwe wa Pussy Riots

Abaririmbyikazi bo mu mutwe wa Pussy Riots

Urukiko rw'i Moscow mu Burusiya rwahamije icyaha cyo gutera akaduruvayo karimo urugomo, abaririmbyikazi batatu bo mu mutwe witwa Pussy Riots.

Bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri. Uru rubanza ruri muzakurikiranywe na benshi mu Burusiya mu myaka mike ishize.

Umucamanza, Marina Syrova, yavuze ko abo bakobwa bakoze icyaha cy'urwango rushingiye ku madini no kuri politiki.

Yababwiye ko basuguye abasenga imana ndetse n'abarusiya bose muri rusange.

Abo bakobwa uko ari batatu bari muri gereza guhera mu kwezi kwa gatatu kubera kuririmba indirimbo yamagana Perezida Vladmir Putin muri katederali iri mu mujyi wa Moscow mu kwezi kwa kabiri k'uyu mwaka.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.