Lonmin ntikirukanye abakozi bataje ku kazi

Ibiherutse kuvugururwa: 21 ukwa munani, 2012 - 13:02 GMT
Abakozi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro muri Afurika yepfo

Abakozi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro muri Afurika yepfo

Isosiyete icukura amabuye y'agaciro muri Afurika, Lonmin, yasubiye ku cyemezo yari yarafashe cyo kwirukana umukozi wese uzaba ataragaruka ku kazi kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/08/2012 mu kirombe igipolisi kiciwemo abakozi 34 bigaragambyaga mu cyumweru gishize.

Umuvugizi w'iyo sosiyete yabwiye BBC ko basanze bidakwiye gutangira kwirukana abakozi muri kino gihe.

Akanama kashyizweho na leta ya Afurika yepfo kari kaburiye iyi sosiyete ko guha abakozi igihe ntarengwa cyo kuba bagarutse ku kazi atariwo muti wo gukemura ikibazo cy'imishahara cyanatumye mu cyumweru gishize abakozi 34 baraswa n'igipolisi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.