''Agaciro'' kabonye miliardi irenga mw'isaha imwe

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa munani, 2012 - 15:37 GMT
Prezida w'Urwanda  Paul Kagame

''Nta bantu babaho kw'isi bahabwa agaciro n'abandi bantu'' Paul Kagame

Ikigega cyiswe Agaciro Fund kimaze gutangizwa ku mugaragaro mu Rwanda ndetse bimwe mu bigo n’abantu ku giti cyabo bakaba bamaze kugitangamo amafranga .

Mu gihe kitageze kw'isaha hegeranijwe akayabo ka miliyari na miliyoni 200 z'amafranga y’U Rwanda ,aya akaba akabakaba miliyoni 2 z'amadolari y’America .

Umukuru w’igihugu wagitangije ntiyeruye ngo avuge ko kije kuziba icyuho kubera inkunga y’amahanga yahagaritswe cyakora yavuze ko ari uburyo bwo kwirwanaho muri ibi bihe yemeza ko U Rwanda ruri kurenganywa .

Imiyoboro Abanyarwanda bagomba kunyuzamo aya mafranga yamaze gutangazwa ,abategetsi bakaba bahamagariye rubanda kwikora ku mufuka bashyigikira iki kigega bivugwa ko cyarangira ari uko umugambi w’iterambere wa 2020 umaze kugerwaho.

Ubwo yatangizaga iki kigega President Paul Kagame yahamagariye abaturage kumva ko bafite inshingano zo kugira uruhare mw' iterambere ry’igihugu kandi yemeza ko atari mu Rwanda gusa byaba bibaye .

''Agaciro Fund n'umuhigo wo kwumva ko kwubaka igihugu cyacu mbere na mbere n'inshingano y'Abanywarwanda, kubusanya nabyo ukabinyura iruhande uribeshya.Ntaho nzi na rimwe, nta gihugu na kimwe kw'isi, nta bantu babaho kw'isi bahabwa agaciro n'abandi bantu''

Iyi mpuruza y’umukuru w’igihugu yitabiriwe cyane .

Kuri uyu munsi wa mbere ibigo by’amabanki n’ubundi bucuruzi ,abakozi ba leta n'abaturage basanzwe batangiye kwikora ku mufuka .

Hashize iminsi bimwe mu bihugu byafashaga U Rwanda bivuze ko bihagaritse cyangwa bisubitse inkunga yabyo kubera ko U Rwanda rukekwa kugira uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo .

Nubwo kigega gitangijwe hamaze gufatwa iki cyemezo cy’ibihugu bikomeye ,Leta y’U Rwanda yo ivuga ko ishingwa ry’iki kigega rigamije kwishakamo ibibazo nk’uko byabaye izi mvfashanyo zitarahagarikwa .

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.