Anders Breivik yakatiwe imyaka 21

Ibiherutse kuvugururwa: 24 ukwa munani, 2012 - 12:39 GMT
Anders Breivik yakatiwe

Anders Breivik yakatiwe

Urukiko rwo muri Norway rwakatiye Anders Behring Breivik igihano cyo gufungwa imyaka 21 kuko yishe abantu 77 mu kwezi kwa 7 k'umwaka ushize.

Urukiko rwasanze uyu mugabo atararwaye mu mutwe igihe yakoraga ibyo byaha.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko urukiko rwemeza ko yararwaye mu mutwe kugirango ajyanywe ahantu azacungirwa ubuzima bwose.

Breivik ariko yakomeje kwemera ko yateze igisasu akanarasa abo bantu nta kwicuza afite.

Yavuzeko icyo gikorwa yagikoze kubera impamvu za politike. Yasetse igihe basomaga urwo rubanza.

Umwunganira yavuze ko atazajurira.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.