Abdoud Rogo Mohammed yiciwe i Mombasa

Ibiherutse kuvugururwa: 27 ukwa munani, 2012 - 13:50 GMT
Aboud Rogo Mohammed

Aboud Rogo Mohammed

Imyigaragambyo irimo imvururu yabaye mu mujyi wa Mombasa nyuma y'urupfu rw'umuvugabutumwa ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu - Abdoud Rogo Mohammed - washinjwaga kuba atera inkunga inyeshyamba z'abanyesomaliya zo mu mutwe wa Al Shabaab.

Igipolisi kiravuga ko Aboud Rogo Mohammed n'umugore we bari mu modoka bagenda mu mujyi wa Mombasa igihe abantu bataramenyekana bitwaje imbunda bari mu yindi modoka babarasagaho bakamwica.

Igipolisi kirahakana amakuru yavugaga ko ari cyo cyamwishe. Mu mvururu zakurikiyeho, umuntu umwe yishwe n'aho abandi benshi barakomereka.

Abigaragambyaga bafunze umuhanda munini uva i Mombasa ugana i Malindi.

Bwana Rogo yari ku rutonde rwa ONU ruriho abantu bakekwa kuba baha inkunga y'amafaranga bakanafasha umutwe wa Al Shabaab urwanya leta muri Somalia.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.