Abatuye i Mombasa barasabwa kworoherana

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa munani, 2012 - 16:03 GMT
Aboud Rogo Mohamed

Aboud Rogo Mohamed

Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, yasabye abatuye umujyi wa Mombasa kworoherana.

Ibyo yabivuze igihe yasuraga uwo mujyi nyuma y'iminsi ishize havugwa ibikorwa by'urugomo byatewe n'urupfu rw'umuvugabutumwa ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu warashwe n'abantu batari bamenyekana.

Aboud Rogo Mohamed yakekwagaho kuba atera inkunga umutwe wa Al Shabaab urwanya leta ya Somalia.

Abapolisi bacunga umutekano ubu ni benshi mu mujyi wa Mombasa aho ku wa gatatu, hari abapolisi bakomerekeye mu gitero cya gerenade. Imvururu zimaze iminsi zivugwa muri uwo mujyi zahitanye abantu byibura bane.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.