Morsi: abanyasiriya barakandamijwe

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa munani, 2012 - 13:10 GMT
Mohamed Morsi

Perezida wa Misiri, Mohamed Morsi (ibumoso)

Perezida wa Misiri, Mohamed Morsi yamaganye leta ya Syria avuga ko ikandamiza abaturage. Aya magambo perezida wa Misiri yayavugiye muri Irani aharimo kubera inama y'ibihugu bidafite aho bibogamiye.

Irani ikaba isanzwe ishyigikiye leta ya Syria. Mu ijambo rye kandi Bwana Morsi yavuze ko bikwiye kuba mu nshingano za buri wese gushyigikira abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Syria no gushyigikira inzira ya politiki iboneye muri icyo gihugu.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Syria, Walid Mouallem, yatangaje ko intumwa za Syria ziri muri iyo nama zasohotse igihe perezida Mohamed Morsi yavugaga ijambo Syria isanga ryari rigamije gukangurira abantu gukomeza kumena amaraso y'abanyasiriya.

Hari hashize imyaka irenga 30 nta mukuru wa Misiri wari wagenderera igihugu cya Irani.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.