Abakozi bo mu birombe barashinjwa icyaha cyo kwica

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa munani, 2012 - 14:55 GMT
Abakozi bakora mu birombe mu myigaragambyo

Abakozi bakora mu birombe mu myigaragambyo

Ubushinjacyaha muri Afurika yepfo bwashinjije abakozi bo mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro ya platine - batawe muri yombi n'igipolisi - icyaha cyo kwica no kugerageza kwica bagenzi babo 34 bishwe barashwe n'igipolisi.

Umuvugizi w'ubushinjacyaha, Frank Lesenyego, yavuze ko iyo abantu, bamwe muri bo bitwaje intwaro bahanganye n'igipolisi maze hakagira abapfa, abantu batawe muri yombi bashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kwica hatitawe k'uwakoze igikorwa cyo kwica.

Igipolisi cyarashe abakozi bakora muri kirombe cya Marikana 34 igihe bakoraga imyigaragambyo yo gusaba inyongera y'umushahara yahitanye abapolisi babiri.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.