Imyigaragambyo mu birombe muri Afurika yepfo

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa cyenda, 2012 - 13:53 GMT
Bamwe mu bakozi bo mu birombe muri Afurika yepfo

Bamwe mu bakozi bo mu birombe muri Afurika yepfo

Muri Afurika yepfo abakozi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro barenga ibihumbi bitatu bakoze imyigaragambyo bava ku kirombe cy'amabuye ya gaciro ya platine bajya ku kindi.

Ibi birombe byombi ni iby'isosiyete LONMIN. Aba bakozi barasaba inyongera y'umushahara itubutse kandi barahamagarira bagenzi babo kwifatanya nabo muri iyo myigaragambyo itemewe.

Abakozi bakora mu birombe 34 bishwe barashwe n'igipolisi mu kirombe cya Marikana mu kwezi gushize.

Ibiganiro bagirana n'isosiyete LONMIN kuri icyo kibazo cy'inyongera y'imishahara ntacyo byari byageraho.

Iyi myigaragambyo itemewe n'amategeko ikomeje kuvugwa mu birombe by'amabuye y'agacirio ya zahabu na platine muri Afurika yepfo isa nkaho ari ikibazo cy'ingorabahizi kuri leta ya Perezida Jacob Zuma.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.