HRW irongera kurega inyeshyamba za M23

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa cyenda, 2012 - 12:29 GMT
Inyeshyamba za M23

Inyeshyamba za M23

Ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira agateka ka kiremwa muntu, Human Rights Watch, ryavuze ko rifite ibimenyetso bishya bigaragaza ubugizi bwa nabi bukorwa n'umutwe w'inyeshyamba ufashwa n'u Rwanda mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu biganiro bagiranye n'abatangabuhamya bagera kw'i 190, ubwo bushakashatsi bugaragaza ko izo nyeshyamba zizwi kw'izina rya M23, zashyize ku ngufu mu gisirikare abasore n'abana b'abahungu.

Abagera kuri 33 muri abo baheruka gushyirwa mu gisirikare barishwe igihe bashakaga gutoroka.

Amahanga yahagaritse inkunga yateraga u Rwanda kubera ibirego byavugaga ko u Rwanda rufasha izo nyeshyamba.

Umutwe wa M23 wamaganye ibyo birego usaba Human Rights Watch n'indi miryango kuza gukora iperereza mu gace bayobora.

Umuvugizi w'uwo mutwe Lit.Col.Jean Marie Vianney Kazarama yabwiye BBC ko nta mwana bafite mu gisirikare cyabo, ko ahubwo bakomeje kubona abasirikare bava mu ngabo za leta.

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo nawe yahamagaje ikiganiro n'abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, yamagana ibyo Human Rights Watch ivuga, avuga ko nta gaciro bifite.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.