Afridi : Amerika niwe mwanzi wa Pakistan

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa cyenda, 2012 - 13:32 GMT
Dr Shakil Afridi

Dr Shakil Afridi

Umuganga wo muri Pakistan wafashije Amerika kumenya aho Osama Bin Laden yihishe, yabwiye Television y'Amerika ko ikigo gishinzwe iperereza muri Pakistan ISI, kibona Amerika nk'umwanzi wacyo wa mbere.

Mu kiganiro yatanze kuri telephone ari muri gereza y'i Peshawar, Docteur Shakil Afridi, yabwiye Fox News ko abakozi ba ISI bamuhase ibibazo bavuze ko Amerika isigaye iri kw'isonga ry'abanzi ba Pakistan kurusha n'Ubuhinde bari basanzwe bafitanye amasinde.

Docteur Afridi yavuze ko yashyizwe ku ngoyi igihe yahatwaga ibibazo ariko ko afite ishema ry'uko yakoranye n'ibiro bishinzwe iperereza by'Amerika CIA.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.