Amatate hagati y'Ubuyapani n'Ubushinwa

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa cyenda, 2012 - 13:28 GMT
Amatate hagati y'Ubuyapani n'Ubushinwa

Amatate hagati y'Ubuyapani n'Ubushinwa

Amwe mu masosiete akomeye y'abayapani yahagaritse byagateganyo ibikorwa byayo mu Bushinwa kubera imvururu zimaze iminsi zirwanya abayapani mu myigaragambyo y'ibirwa Ubushinwa n'Ubuyapani bipfa.

Amasosiete ya Panasonic na Canon yafunze inganda zazo nyuma yaho haberey imvururu zirimo ubujura zibasiye ubucuruzi bukorwa n'abayapani.

Ikinyamakuru cy'ishyaka ry'abaCommunist, the Peoples' Daily, cyagabishije ko Ubuyapani bushobora kugira ingaruka mu bukungu nigikomeza kugira ibyo cyita gushotorana kubyerekeye ibirwa biri mu nyanja iri mu burasirazuba bw'Ubushinwa.

Ubuyapani bwaburiye abaturage babwo ko ibyo bikorwa bishobora kuzongera ejo igihe buzaba bwibuka igihe bwafashe agace k'amajyaruguru y'uburasirazuba k'Ubushinwa mu myaka y'i 1930.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.