Urubanza rwa Mugesera ntirwagiye mu mizi

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa cyenda, 2012 - 14:43 GMT
Leon Mugesera

Leon Mugesera

Mu Rwanda, Léon Mugesera, ushinjwa ibyaha bya jenoside yasabye urukiko rukuru gusubika urubanza rwe rwagombaga gutangira mu mizi uyu munsi. Mugesera yatangaje ko kugeza ubu atarahabwa ibya ngombwa akeneye kugira ngo aburane yiteguye neza. Ubwunganizi bwe mu mategeko busaba igihe kigera ku mezi atandatu yo kwitegura. Mu byo asaba, birimo no guhindura dosiye imurega mu rurimi rwumvwa n’itsinda ry’abanyamahanga bamwunganira. I Kigali ni inkuru ya Prudent Nsengiyumva.

Léon Mugesera yabwiye inteko y’abacamanza bane ko afite dosiye ikubiyemo ibirego yahawe n’ubushinjacyaha iturutse mu gihugu cya Canada, igizwe n’impapuro zirenga ibihumbi 40. yasobanuriye umucamanza ko yayishyikirijwe ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka iri mu buryo bwa CD. Yatangaje ko adashobora kuyisoma no kuyikorera isesengura mu gihe cy’iminsi ine kandi asaba ko iyi nyandiko yayihabwa mu buryo bufatika, bita (hard-copy).

Mugesera kandi yabwiye urukiko ko mu byo yahawe n’ubushinjacyaha birimo na laptop yo kwifashisha mu gusoma iyi dosiye. Gusa yongeraho ko iyi mudasobwa yayihaywe ibyo yise amabwiriza aherekejwe n’amananiza.

Ibwiriza rya mbere ni uko inyandiko zose yanditse agashaka kuzisohora mu mashini zigomba kubanza kugenzurwa n’ubuyobozi bwa gereza. Indi mpamvu avuga ko ikomeye, ni ukugenzura iyi mashini muri servisi ishinzwe ikoranabuhanga, ibi bigakorwa buri cyumweru.

Mugesera yabwiye urukiko ko ibi byinjira mu guhungabanya ibanga rye no kugira umuhezo. Yasabye urukiko kwemeza ko yatunga iyi mashini akayikoresha nk’intizanyo akazayisubiza urubanza rurangiye. Ndetse anifuza ko iyi laptop yakorerwa ubugenzuzi n’umwunganizi we igihe yagira ikibazo, aho kuba ubuyobozi bwa gereza. Yavuze ko ibi byaba ari uburyo bworoheje bwo kuneka amabanga ye. Uwunganira Mugesera, Maitre Felix Rudakemwa yasabye urukiko ko uwo yunganira yabona ibyo asaba byose mbere yo gutangira urubanza mu mizi. Birimo no kubona dosiye ihinduye mu rurimi rwumvwa n’itsinda ry’abandi banyamategeko bazunganira Mugesera. Amezi atandatu niyo yifujwe nawe. Gusa uwo yunganira we ntiyatinze kwerekana ko icyo gihe gisa n’ikidahagije n’ubwo atagaragaje neza icyo yifuza.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Mugesera yigza nkana kandi agashaka gukerereza urubanza nkana. Bwasabye urukiko kudaha agaciro izi nzitizi zitangwa na Mugesera, bityo urubanza rugatangira mu mizi yarwo. Bosco Mutangana, umwe mu bashinjacyaha babiri bahagarariye ubushinjacyaha bukuru, yabwiye urukiko ko CD zahawe Mugesera atari ikimenyetso simusiga cyakwitwazwa nawe mu gukerereza urubanza kuko mu byagendeweho mu kirego bitarimo.

Ikindi ubushinjacyaha bwavuze ngo ni uko budategetswe kwishyurira Mugesera inyandiko zisohowe mu mashini nk’uko azifuza, kuko atagaragaje ko atishoboye imbere y’amategeko. Ku kijyanye no guhindura inyandiko mu rurimi rwumvwa n’abunganizi be, nabyo ngo buzabikora mu cyumba cy’urukiko mu gihe cy’urubanza gusa. Bitandukanye no gusemura inyandiko.

Mugesera yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka. Kugeza ubu urubanza rwe ntiruratangira mu mizi. Aregwa ibyaha bitanu bikomeye, birimo gushishikariza abantu gukora jenoside, gutegura no kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no kubiba urwango rushingiye ku moko. Ibyaha uregwa ahankana. Umwanzuro ku mpamvu zigaragazwa n’impande zombi uzafatwa n’urukiko rukuru ku munsi w’ejo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.