RPF ngo iri mu mashyaka akize cyane

Ibiherutse kuvugururwa: 26 ukwa cyenda, 2012 - 19:27 GMT
Perezida Paul Kagame akaba n'umukuru wa RPF

Perezida Paul Kagame akaba n'umukuru wa RPF

Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku isi muri rusange.

The Financial Times iravuga ko FPR ifite ikigo cy'ishoramari, Cyrstal Ventures, gifite umutungo urenga amadolari miliyoni magana atanu.

Ibigo by'ubucuruzi bya Crystal Ventures harimo icyubaka imihanda, uruganda rw'amabuye n'amategura, amaduka acuruza ikawa mu mijyi ya Kigali, Boston,London, Washington na New York, uruganda rw'ibicuruzwa bituruka ku buhinzi n'ubworozi -Inyange- n'ikigo cy'ubwubatsi.

Icyo kigo cy'ishoramari cya RPF gifite abakozi ibihumbi birindwi, ku buryo aricyo cya kabiri mu Rwanda mu gutanga akazi nyuma ya leta.

The Financial Times iravuga ko Crystal Ventures yakomeje kunguka ku buryo yanaguze n'indege zihenda ebyiri zikodeshwa na Perezida Kagame.

Icyo kinyamakuru kiravuga ko abacuruzi bo mu Rwanda binubira uko FPR yigaruriye ubucuruzi bukomeye ku buryo no mu gatanga amasoko habamo ikimenyane.

Urugero rutangwa n'iki kinyamakuru n'ikigo kigenga cya INTERSEC gishinzwe umutekano, ngo nicyo cyonyine gifite abakozi bafite uburenganzira bo kwitwaza intwaro.

Ariko avugana na Financial Times, umuyobozi wa Crystal Ventures, Nshuti Manasse, arabihakana, akavuga ko bakora ubucuruzi iyo babonye ko nta bandi bashoramari bahari.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.