Julius Malema mu rukiko

Ibiherutse kuvugururwa: 26 ukwa cyenda, 2012 - 14:32 GMT
Julius Malema mu rukiko

Julius Malema mu rukiko

Muri Afurika yepfo Julius Malema, umunyapolitiki utavugwaho rumwe na benshi, yashinjwe icyaha cyo kwinjiza mu mafaranga asanzwe amafaranga yabonye mu buryo butemewe n'amategeko.

Uyu munsi akaba ariho urubanza rwe rwatangiye, urubanza avuga ko rushingiye ku mpamvu za politiki.

Bwana Malema ashinjwa kuba yarakoresheje umwanya yari afite igihe yari umukuru w'ishyirahamwe ry'urubyiruko rw'ishyaka riri ku butegetsi kugira ngo abonere ikiraka isosiyete we na bagenzi be mu bucuruzi bari bafitemo imigabane.

Nyuma yo kwemererwa kuburana ari hanze amaze gutanga ingwate, Julius Malema yabwiye abamushyigikiye bari bari hanze y'urukiko ko ibyo byaha aregwa bitamuteye impungenge.

Yavuze ko byahimbwe na Perezida Jacob Zuma kubera impamvu za politiki.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.