Abatwara imodoka i Kigali baridoga

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa cumi, 2012 - 16:53 GMT
Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali

Abatwara imodoka mu mujyi wa Kigali barakajwe n'uburyo ibijyanye naho bahagarika imodoka (parking) byifashe.

Amafaranga yishyuzwa ni ijana ku isaha, ariko benshi mu bayacibwa ntibahisha kugaragaza uburyo bita ko budasobanutse.

Ahishyuzwa hari mu ngeri zitandukanye: imbere y’amavuriro, amashuri, amazu y’ubucuruzi, ku ma banki, n’ahandi.

Umwe mu bakoresha imodoka yagize ati: "Rwose ni ibintu bidasobanutse. Niba ukorera ahantu, uraparitse biriwe bakwandikira kandi ni ibiro byawe nimugoroba ugasanga bujujeho udupapuro.”

Undi ukoresha imodoka yabwiye BBC ko no ku mabaraza y’inzu bwite z’abantu hishyuzwa.

Yagize ati: ”Ku nzu yawe bakakwishyuza ni ikibazo kitagombye kubaho. Nta mpamvu yo kukwishyuza.”

Kuri ibi bibazo n’inenge zigaragazwa n’abaturage, umuyobi w’umujyi wa Kigali, bwana Fidele Ndayisaba avuga ko kwishyuzwa kuri parking iri mu mbago z’ikibanza cy'umuntu bigomba guhagarara.

N’ubwo igiciro fatizo cyo kwishyuza abaparitse imodoka zabo ari ijana ku isaha, ugiye atishyuye ashobora gucibwa icyitwa amende agera ku bihumbi 10 ndetse ikinyabiziga cye kikaba gishobora guhagarikwa na polisi, kugeza ku rwego rwo kuba cyanatezwa cyamunara.

Binyuranye n'amategeko

Ibyo bintu abagize sena y’u Rwanda bemeza ko binyuranye n’amategeko igihugu kigenderaho.

Senateri Bizimana Agustin yagize ati: “Mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda, igikorwa cyo gufatira imodoka z’abatishyuye parking bikozwe na polisi nta giteganyije mu mategeko u Rwanda rugenderaho”.

Benshi mu bagize sena bavuga ko umujyi wa Kigali wica amategeko nkana ndetse ukananirwa no gukurikiza amabwiriza wishyiriyeho.

Amasezerano y’umujyi wa Kigali avuga ko kwishyuza imodoka ziparitse bitangira kuva saa moya za mu gitondo (7h00) kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Nyamara umujyi wishyuza amasaha makumyabiri n’ane kuri makumyabiri n’ane.

Ikindi kinengwa ni uburyo kompanyi yishyuza amafaranga ishyira imbaraga cyane mu kwishyuza, ariko igashyira nke mu gucunga umutekano w’ibinyabiziga byishyuzwa.

Ikindi sena ivuga ko kirimo amakosa, ni gahunda itagaragaza aho uwarenganyijwe n’iyi politike yo kwishyuza parking yarenganurirwa igihe abishatse.

Sena ivuga ko uburyo iyi gahunda ikorwa bunyuranye n’amategeko, bamwe bagasaba ko yahagarara mbere y’uko inozwa kandi ikagendera ku murongo w’amategeko.

Indi ngingo igaragazwa n’abasenateri nk’irimo akarengane ni uko ubundi parking zishyuzwa zigomba kuba ziriho ibimenyetso cyangwa ibyapa biziranga kandi byubatswe n’umujyi wa Kigali cyangwa ikigo kizishyuza.

Ukuri guhari I Kigali ni uko nta parking n’imwe iriho ikimenyetso, kandi nta nt’iyubatswe n’ikigo kizishyuza.

Ukurikije ibigaragazwa n’abasenateri, iri tegeko rigenga kwishyuza parking rimaze imyaka itandatu rishyirwa mu bikorwa ariko binyuranye naryo.

Mu kiganiro cy’amasaha arenga abiri cyanyuze kuri radiyo y’inteko ku Cyumweru, bamwe mu bagize sena basabye ko iki kibazo cyareberwa ku rundi rwego, ruremereye kurushaho.

Ikibazo kigaragazwa nk’ikiremereye, gusa birasa n’aho igisubizo cyacyo, cyo gishobora gufata inzira itari ngufi, mu gihe sena itegereje gushyikiriza guverinoma imyanzuro n’ibyifuzo kuri iki kibazo mbere y’uko gishakirwa umuti.

Gahunda yo kwishyuza ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali yinjiriza uyu mujyi akayabo ka miliyoni zigera kuri 500 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.