Syria: ibisasu byahitanye abantu benshi

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa cumi, 2012 - 14:04 GMT
Ibisasu byahitanye abantu benshi mu mujyi wa Alep

Ibisasu byahitanye abantu benshi mu mujyi wa Alep

Muri Syria abantu byibura 31 baguye mu bisasu byaturikiye mu mujyi wa Alep abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka.

Ibyo byabereye mu karere kagenzurwa n'ingabo za leta. Umunyamakuru uhatuye wageze aho byabereye yabwiye BBC ko hari imodoka enye zuzuye ibisasu.

Ebyiri za mbere zaturikiye hafi y'inzu abasirikare bo mu rwego rwo hejuru bahuriramo n'ihoteli ku buryo igice k'imbere cyayo cyangiritse.

Igisasu cya gatatu cyaturikiye mu marembo y'ahahoze ari mu mujyi rwa gatati naho icyanyuma kibasira ibiro by'umukuru w'uwo mujyi.

Abenshi mu bahitanywe n'ibyo bisasu ni abaturage b'abasivili.

Mu byumweru bishize umujyi wa Alep wabaye isibaniro ry'intambara ikomeye hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.