Rwanda: ruswa ishingiye ku gitsina

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa cumi, 2012 - 18:17 GMT
Mu mujyi wa Kigali

Mu mujyi wa Kigali

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo Transparency Rwanda, gishinzwe kurwanya no gukumira ruswa bwemeza ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku mibonano mpuzabitsina kibangamiye abasaba akazi mu gihugu.

Icyo kigo kivuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu nzego zitanga imirimo, aho abakozi b'igitsina gore basabwa kuryamana n'abakoresha mbere mu itangwa ry'akazi.

Transparency Rwanda yerekana ko urugero rw'iyi ruswa ishingiye ku gitsina ruruta urwa ruswa isanzwe.

Mu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose mu bigo birenga 200 bitanga akaza bya leta n'ibyigenga, Transparency Rwanda yasanze abavugwaho ingaruka z'iki kibazo ari abashaka akazi bwa mbere; abakobwa n'abagore by'umwihariko.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.