Vatican: urubanza rwa Gabriele rurakomeje

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa cumi, 2012 - 15:33 GMT
Paolo Gabriele

Paolo Gabriele

Urukiko rw'i Vatican rwakomeje kumva ubuhamya bw'igipolisi mu rubanza Paolo Gabriele, wahoze ari umukozi wa hafi wizewe kwa Papa, aregwamo kwiba inyandiko z'ibanga zo mu biro by'umushumba wa Kiliziya gatolika.

Abapolisi bavuga ko mu nzu ya Paolo Gabriele bavanyemo inyandiko zirenga igihumbi atagombye kuba yari yaratunze zirimo amabaruwa Papa yandikiye abakardinali, akabuye ka zahabu na sheki y'amafaranga y'amayero ibihumbi ijana yari igenewe Papa.

Bwana Gabriele ahakana icyaha cy'ubujura ariko yemera ko hari inyandiko zo kwa Papa yafotoye zerekana ukuntu i Vatican hashobora kuba hari ruswa.

Umwanzuro w'urukiko utegerejwe ku wa gatandatu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.