Angela Merkel mu Bugereki

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa cumi, 2012 - 13:26 GMT
Abagereki badashyigikiye uruzinduko rwa Angela Merkel

Abagereki badashyigikiye uruzinduko rwa Angela Merkel

Umukuru wa leta y'Ubudage, Angela Merkel uri mu ruzinduko mu gihugu cy'Ubugereki, yabwiye abagereki ko barimo gutera intambwe mu kubonera umuti ikibazo cy'ubukungu bw'igihugu

cyabo bwifashe nabi ariko yongeraho ko hakiri byinshi byo gukora. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na ministri w'intebe w'Ubugereki Antonis Samaras, Madame Merkel yavuze ko

Ubugereki bwahisemo inzira itoroshye ariko ya ngombwa kugirango ubugereki bw'ejo buzabe bumeze neza mu rwego rw'ubukungu. Abagereki babarirwa mu bihumbi bakomeje gukorera

imyigaragambyo imbere y'inzu inteko nshingamategeko ikoreramo bamaga gahunda ya leta yo kwizirika umukanda.

Igipolisi gihashya imyigaragambyo cyagombye gukoresha ibyuka biryana mu maso kugirango kibasubize inyuma.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.