Radovan Karadzic mu rukiko

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa cumi, 2012 - 12:38 GMT
Radovan Karadzic (yambaye ikoti)

Radovan Karadzic (yambaye ikoti)

Radovan Karadzic - wahoze ari umukuru w'abaseribe bo muri Bosnia - yatangiye kwiregura mu rukiko mpuzamahanga rw'i La Haye ku byaha bya jenoside n'ibyaha byibasira inyoko muntu.

Bwana Karadzic yabwiye urukiko ko aho kuzanywa imbere y'ubucamanza yagombye ahubwo kuba yaragororewe kubera ibyiza yakoze.

Mu minota 90 yamaze yisobanura, Radovan Karadzic yavuze ko ari umuntu wiyoroshya, wihanganira abandi kandi wakoze ibishoboka byose kugirango intambara itaba; ngo ahubwo icyaha yaba yarakoze ni ukwizera cyane abantu.

Uyu mugabo - ushinjwa kuba yarategetse abantu gukora amarorerwa atari yarigeze aboneka mu Burayi kuva intambara ya kabiri y'isi yose yarangira - yavuze ko byinshi mu byaha bivugwa ko byakozwe n'abaseribe ari ibihimbano.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.