Urwanda rwegukanye intebe muri ONU

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa cumi, 2012 - 18:09 GMT
Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi

Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi

Urwanda rwatorewe kujya mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi mu gihe cy'imyaka 2 guhera mu mwaka utaha.

Icyegereranyo gishya cya ONU gishinja Urwanda guha abasirikare, intwaro n'inama inyeshyamba z'abanyekongo zo mu mutwe wa M23 zirwanya leta mu burasirazuba bwa Republika iharanirademokarasi ya Congo. Urwanda ariko rurabihakana.

Mu matora yabaye mu nteko rusange y'Umuryango w'abibumbye Urwanda nta kindi gihugu cyahataniraga narwo uwo mwanya wagenewe umugabane wa Afurika.

Argentina, Australia, Koreya yepfo na Luxembourg nabyo byatorewe kujya mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi guhera 2013 kugeza muri 2014.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.