Norvege irumva abatangabuhamya mu Rwnda

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi, 2012 - 15:14 GMT
Abatangabuhamya mu rubanza rwa Sadi

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Sadi

Mu Rwanda, urukiko rw’Akarere i Oslo, muri Norvege rwatangiye bwa mbere kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Sadi Bugingo; umunyarwanda uregwa ibyaha bya jenoside. Bugingo wari umucuruzi mu gihe cya jenoside, ni umunyarwanda wa mbere uburanishijwe n’inkiko za Norvege kuri ibi byaha.

Ni urubanza rubera Oslo muri Norvege ariko abatangabuhamya bakabazwa n’urukiko bicaye mu cyumba cy’ubushinjacyaha mu Rwanda, hakoreshejwe ihuzamashusho mu buryo bw’itumanaho rya video conference. Abatangabuhamya bazumvwa muri uru rubanza bari mu Rwanda bagera kuri 70. barimo abashinja n’abashinjura Sadi Bugingo.

Umwe mu batangabuhamya bumviswe n’urukiko ni muramu we. Umucamanza yamubwiye ko afite uburenganzira bwo kudatanga ubuhamya kubera iyi sano bafitanye. Umutangabuhamya yavuze ko atazi niba Bugingo yarabaga mu bikorwa bya politike mbere ya jenoside.

Yabwiye urukiko ko we n’umugabo we batavaga mu rugo kubera ubwoba. Yanatangarije urukiko ariko ko Bugingo yagendaga. Abajijwe impamvu, yasubije urukiko ko ibi ngo byari nk’igikorwa cy’ubutwari kuko ngo niwe wakurikiranaga ibibazo by’umuryango. Umutamgabuhamya yabwiye urukiko ko nawe yari mu bahigwaga kuko yari Umututsikazi. Yabwiye urukiko ko Bugingo yabakijije interahamwe, akanabafasha kubona ibyo kurya inshuro zigera kuri eshatu aho bari bihishe mu rugo.

Bugingo w’imyaka 47 y’amavuko, yari umucuruzi mu cyahoze ari komini ya Birenga I Kibungo. Aregwa ibyaha bya jenoside, gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, gutsemba no gushinga umutwe w’abagizi ba nabi w’interahamwe.

Ubushinjacyaha bwa Norverge buvuga ko nta mutangabuhamya n’umwe uvuga ko yabonye Bugingo yica umuntu ku giti cye. Ariko buvuga ko hagati y’itariki ya 6 na 23 z’ukwezi kwa kane 1994, yafashije mu bikorwa bya jenoside, atera inkunga abicanyi no kubafasha mu bikorwa byo gutegura ubwicanyi.

Inyandiko ikurikirana Bugingo yakozwe n’umushinjacyaha Peter Mandt ivuga ko bugingo yakoresheje imodoka ye akanayiha abicanyi bayikoresheje mu gutwara abantu bagombaga kwicwa.

Bugingo aregwa urupfu rw’abantu bagera ku bihumbi bibiri baguye ahitwa kuri economat ya Kiliziya ya Kibungo no ku bitaro bya Kibungo.

Urubanza rwa Sadi Bugingo ruje rukurikira icyemezo cy’urukiko rwa Norvege ruheruka gutegeka ko Charles Bandora, undi munyarwanda uregwa ibyaha bya jenoside yoherezwa kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda. Uyu we ariko akaba atararangiza inzira zose z’ubujurire mu nkinko, mbere y’umwanzuro wa nyuma wo koherezwa mu Rwanda.

Sadi Bugingo yageze muri Norvege mu mwaka wa 2001 atabwa muri yombi umwaka ushize wa 2011. Amategeko y’igihugu cya Norvege aburanishirizwamo ateganya imyaka 21 y’igifungo, nk’igihano kiruta ibindi byose mu gihugu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.