Syria: nta mirwano mu kiruhuko cya Eid

Ibiherutse kuvugururwa: 24 ukwa cumi, 2012 - 14:18 GMT
Lakhdar Brahimi

Lakhdar Brahimi

Intumwa amahanga yohereje muri Syria, Lakhdar Brahimi, yatangaje ko leta ya Syria yemeye guhagarika imirwano mu gihe muri icyo gihugu bazaba bari mu kiruhuko gitagatifu cya Eid Al Adha.

Bwana Brahimi yavugiye kandi mu Misiri ko zimwe mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi nazo zemeye guhagarika imirwano muri icyo gihe.

Umunsi mukuru wa Eid uzatangira ku wa kane maze umare iminsi ine.

Mu kwezi kwa kane impande zihanganye muri Syria zari zemereye Koffi Annan guhagarika imirwano ariko ntibyashobotse.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.