Israheli irashinjwa kurasa uruganda rwa Sudani

Ibiherutse kuvugururwa: 24 ukwa cumi, 2012 - 14:34 GMT
Uruganda rw'amasasu rurimo gushya

Uruganda rw'amasasu rurimo gushya

Leta ya Sudani irashinja igihugu cya Israheli kurasa uruganda rukora amasasu mu murwa mukuru, Kharthoum rwaraye rwibasiwe n'inkongi y'umuriro.

Ministri wa Sudani ushinzwe itangazamakuru, Ahmed Bilal Osman, yatangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru ko indege enye ari zo zagabye gitero kuri urwo ruganda.

Yongeyeho ko Sudani ifite uburenganzira bwo kwihorerera. Kugeza ubu Israheli ntacyo yari yabivugaho.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.