Urwanda rwishe umusirikare wa Congo

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 14:40 GMT
Abasirikare ba Congo

Abasirikare ba Congo

Urwanda rurashinja Congo kurushotora igihe abasirikare bayo bambukaga umupaka bakinjira mu Rwanda bagakozanyaho n'aba leta y'Urwanda.

Umuvugizi w'ingabo z'Urwanda avuga ko umwe mu basirikare ba Republika iharanira demokarasi ya Congo yishwe arashwe naho umusirikare w'umunyarwanda agakomereka mu gihe barasanaga.

Umuvugizi w'igisirikare cya Congo avuga ko uko gukozanyaho kwabaye igihe abasirikare ba Congo bambukaga umupaka bagiye kugura inzoga.

Ibyo ngo byabereye hafi ya Kibumba ku birometero 13 uvuye mu mujyi wa Goma.

Umuvugizi w'ingabo z'Urwanda, Brigadier General Joseph Nzabamwita, yabwiye BBC ko abo basirikare ba Congo bari bajyanwe mu Rwanda n'ibikorwa by'ubutasi.

Yanahakanye kandi ibyatangajwe n'igisirikare cya Congo ko hari umusirikare w'Urwanda wishwe.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.