Ubwongereza bwahagaritse inkunga y'Ubuhinde

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 12:59 GMT
Manmohan Singh

Manmohan Singh

Leta y'Ubwongereza yahagaritse imfashanyo yose nshya yahaga Ubuhinde mu by'ubukungu.

Ibi ngo n'ibimenyesha amahanga ko Ubuhinde bwinjiye mu murwi w'ibihugu bigomba kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw'isi.

Inkunga Ubwongereza bwahaga Ubuhinde yakunze gutera amakenga mu Bwongereza, kuko icyo gihugu cyahoze gikoronizwa n'Ubwongereza cyakomezega kugenda gitera imbere mu bukungu.

Ubuhinde bufite umugambi wo gukora ibigendajuru, bufite ubukungu bwihuta ku muvuduko ukabije, ariko nanone bukagira umubare w'abakene mwinshi, umubare ugereranywa n'abatuye umugabane w'Afrika wose.

Leta y'Ubwongereza ivuga ko imishinga yose ifasha Ubuhinde izarangira mu mwaka w'i 2015, indi mfashanyo ikazibanda k'ubucuruzi, ubushoramari n'ubuvuzi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.