Israheli iriga ukuntu 'yavanaho' Mahmoud Abbas

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 14:57 GMT
Mahmoud Abbas

Mahmoud Abbas

Inyandiko yavuye muri ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Israheli ivuga k'umurongo wa politiki leta igomba kugenderaho, irasanga umukuru w'abanyapalesitina, Mahmoud Abbas yagombye kuvanwa ku butegetsi niba umuryango w'abibumbye wemereye ubutegetsi bw'abanyapalestina umwanya w'indorerezi mu nzego zawo.

Iyi nyandiko BBC yabonye ivuga ko kuvanaho Mahmoud Abbas aribwo buryo bwonyine bushoboka niba Israheli itabashije kumvisha abanyapalestina kureka uwo mugambi.

Mahmoud Abbas azageza icyo kifuzo cy'abanyapalestina ku nteko rusange y'umuryango w'abibumbye ku itariki ya 29/11/2012. Israheli irwanya yivuye inyuma uwo mugambi.

Umunyamakuru wa BBC ukurikiranira hafi ibibazo by'ububanyi n'amahanga aravuga ko Israheli irimo kugerageza guca intege ibindi bihugu kugirango ntibizashyigikiye icyo cyifuzo cy'abanyapalestina

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.