Intambara muri Kivu y'amajyaruguru

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 11:39 GMT
Intambara muri Kivu y'amajyaruguru

Intambara muri Kivu y'amajyaruguru

Umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Julien Paluku yavuze ko inyeshyamba zirenga ijana na mirongo itanu zo mu mutwe wa M23 zaguye mu mirwano zarwanaga n'ingabo za leta ya Congo.

Bwana Paluku yabwiye BBC ko imirwano ikaze igikomeje kuvugwa mu bilometero mirongo itatu uvuye mu mujyi wa Goma.

Ejo kuwa kane, umunyamakuru wa BBC yabonye ingabo za leta ya Congo zikoresha ibibya rutura na za kajugujugu mu kurwanya izo nyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru yavuze kandi ko abaturage bakabakaba ibihumbi magana atanu bamaze gukurwa mu byabo n'iyo ntambara yatangiye mu kwezi kwa kane.

Umuvugizi wa M23 Colonel Jean Marie Vianney Kazarama ariko ibyo yabihakanye avuga ko babuze abasirikare 2 gusa ariko ko bigaruriye uduce 9 twari dufitwe n'ingabo za FARDC.

Colonel Kazarama yabwiye BBC ko bishe abasirikare bakuru 2 bo mungabo za leta bafite ipeta rya Colonel.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig General Joseph Nzabamwita nawe yahakanye ayo makuru atangazwa na leta ya Congo, avuga ko ahubwo hari ibisasu byaguye ku butaka bw'u Rwanda, binakomeretsa umuturage umwe.

Gen. Nzabamwita yahakanye amakuru avuga ko hari abasirikare b'u Rwanda bafashwe ku rugamba, avuga ko kubona inyeshyamba zambaye imyenda ya gisirikare y'u Rwanda atari igitangaza ngo kuko inyeshyamba zishobora kubona n'imyenda y'abanyamerika cyangwa muri Afrika yepfo n'ahandi.

Ati kandi hari igihe abasirikare b'u Rwanda bakoranaga n'aba Congo bagatizanya imyenda, bityo rero ntagitangaje kubona imyambara y'igisirikare cy'u Rwanda muri Congo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.