Arsenal ngo ntizagurisha Theo Walcott

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 17:46 GMT
Theo Walcott

Theo Walcott

Umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, aravuga ko atazagurisha Theo Walcott mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha.

Theo Walcott ashobora kuva muri iyi kipe itamugurishije mu mpera z'iyi shampiyona igihe amasezerano y'akazi ye azaba arangiye.

Mu kwezi kwa mbere Walcott ashobora kuba yumvikanye n'indi kipe yifuza kumugura niba nta yandi masezerano agiranye na Arsenal mbere y'icyo gihe.

Ibiganiro kuri icyo kibazo mu kipe ye ya Arsenal kugeza ubu ntacyo byari byageraho.

Mu kwezi kwa munani Theo Walcott, w'imyaka 23, yanze gusinya amasezerano mashya yamugeneraga umushahara w'amafaranga y'amapawundi ibihumbi 75 ku cyumweru.

Yavuze kandi ko yifuza ko yakinishwa ku mwanya wa rutaha izamu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.