Gaza: ubuzima bwagarutse

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 13:35 GMT
Ubuzima bwagarutse i Gaza

Ubuzima bwagarutse i Gaza

Abaturage b'i Gaza basubiye mu mihanda nyuma yaho bagiriye amasezerano yo guhagarika imirwano na Israel.

Amaduka agurisha ikawa yongeye gucuruza neza n'imihanda yabaye nyabagendwa cyane.

Umutwe wa Hamas ugenzura agace ka Gaza wavuze ko uyu munsi ari umunsi w'ikiruhuko kugirango bizihize icyo bise intsinzi kuri Israel.

Amashuri yo mu majyepfo ya Israel mu karere kegereye Gaza yakomeje gufunga nk'uburyo bwo kwirinda.

Israel yatangiye ibitero mu karere ka Gaza mu cyumweru gishize kugirango ikumire ibisasu bya rocket byaterwaga n'abanyapalestine.

Abanyapalestine barenga 160 n'abanyaisraeli 5 baguye muri iyi mirwano.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.