Abanyarwanda biyongeyeho 30% mu myaka 10 ishize

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 16:17 GMT
Mu mujyi wa Kigali

Mu mujyi wa Kigali

Ikigo cy'Urwanda gishinzwe ibarura cyashyize ahagaragara imibare ya mbere yerekana ko abanyarwanda biyongereye ku rugero rukabakaba 30% mu gihe cy'imyaka 10 ishize.

Abatuye Urwanda bari hafi miliyoni 8 mu mwaka wa 2002 none ubu barakabakaba miliyoni 11.

Iyi mibare yavuye mu ibarura ryabaye mu kwezi kwa 8 k'uyu mwaka yerekana ko intara y'uburasirazuba igizwe n'icyahoze ari Kibungo, Umutara n'Ubugesera ari yo ituwe cyane na ho umujyi wa Kigali ukaba ari wo urimo abaturage bakeya.

Iyi mibare yongeye kugaragaza ko umubare w'Abanyarwandakazi uruta gato uw'abagabo na ho intara y'amajyaruguru ikaba ari yo ifite ubucucike bw'abaturage ubariye kuri km2.

Uko bigaragara iyi mibare irerekana ko urugero rw'imyororokere y'abanyarwanda ruri hejuru cyane mu gihe ubuso bwo guturaho bwo bukiri bwa bundi.

Mu gihe cyashize abategetsi batari bacye bagaragaje impungenge z'uyu muvuduko bamwe muri bo ndetse basaba ko hagira igikorwa kugira ngo ubu bwiyongere bujyane n'amikoro yo gutunga abanyagihugu.

Hari abifuje ko Umunyarwanda yabyara abana batarenze 3 uretse ko bikiri icyifuzo gusa.

Mu bigo byose by'ubuzima gahunda zo kwigisha kuboneza imbyaro zariyongereye.

Mu buryo butandukanye bwigishwa harimo n'ubwo guhagarika imbyaro wifungishije burundu ku bagore cyakora ku buryo butari busanzweho mu Rwanda aho bamwe mu bagabo nabo batangiye kwakira iyi gahunda yo kwifungisha burundu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.