Inkunga Urwanda rushinjwa gutera inyeshyamba muri RDC

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 19:22 GMT
Abarwanyi bo mu mutwe wa M23

Abarwanyi bo mu mutwe wa M23

BBC yamenye amakuru avuga ko inkunga Urwanda rushinjwa guha imitwe yitwaje ibirwanisho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ishobora kuba igera henshi kurusha uko byatekerezwaga.

Urwanda rwahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cya ONU ko rutera inkunga umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo wafashe mu cyumweru gishize umujyi wa Goma.

Ariko abantu babiri bahoze ari inyeshyamba babwiye BBC ko Urwanda rwabahaye inkunga y'amafaranga yo gufasha undi mutwe bari bashinze mu kandi gace ko mu burasirazuba bwa Congo.

Bavuga ko umuyobozi wabo yababwiye ko bagombaga gukurikiza amabwiriza bahawe na leta y'Urwanda.

Urwanda ariko rurabihakana.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.