Rwanda:''nta ruhare muri Congo;guhagarika inkunga nta ngaruka''

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 14:08 GMT
Rwanda flag

Urwanda rwagirizwa n'amahanga gufasha imihari irwana muri Congo; rurabihakana

Ministri w’ububanyi n’amahanga w'Urwanda Louise Mushikiwabo yabwiye inteko y'abadepite n'abasenateri ko Urwanda ata ruhara rufise mu ntambara iriko ibera muri Congo, mugenzi we w'imari n'igenamigambi John Rwangombwa nawe ababwira ko inkunga yahagaritswe n'ibihugu bimwe na bimwe ata ngaruka izogira.

Bitavye inteko bari kuimwe kandi na ministri w'ingabo General James Kabarebe.

Mu kiganiro cy’amasaha arenga ane, ministri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda nta ruhare rufite mu kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Mugenzi we w'imari n'igenamigambi John Rwangombwa nawe avuga ko guharika inkungu ata ngaruka iomeye bizogira ku gihugu. .

Ministri Mushikiwabo yavuze ko inzitizi z’ikemuka ry’ikibazo cya Congo zishingiye ku nyungu bwite za bimwe mu bihugu,ndetse n’imiryango y’ubucuruzi.

Ibitero biherutse by’inyeshyamba za FDLR byagabwe ku Rwanda, byatumye bamwe babona ibi nk’inzira yeruye yatuma u Rwanda rwirinda, rukabikora rujya muri Congo ku mugaragaro.

Abaminisisiti b’ingabo n’uwububanyi n’amahanga nta mugambi wo kujya muri Congo kurwanya FDLR bagaragaje.

Gusa ministri w’ingabo general James Kabarebe yashinje igisirikare cya Congo kuvanga ingabo zacyo n’inyeshyamba za FDLR.

Ku mpungenge z’umutekano w’abanyarwanda muri iki gihe gikurikira ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda, general Kabarebe yijeje inteko zombi n’abanyarwanda kutagira impungenge.

Mu mvugo isa n’itanga gasopo, ngo u Rwanda ruriteguye.

Bimwe mu bihugu byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda kubera ibirego by’uko guverinoma y’u Rwanda ifite uruhare mu gutera inkunga umutwe wa M23, birimo Ubudage, Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza ndetse n’ibigo cyangwa imiryango mpuzamahanga birimo banki y’isi na banki nyafurika itsura amajyambere.

Ibi byemezo byatumye ku nkunga igera kuri miliyoni 362 z’amadolari u Rwanda rwagombaga kubona, izigera kuri 240 kugeza ubu zarahagaritswe.

Ministri w’imari n’igenamigambi John Rwangombwa yatangaje ko ata mpungenge zikomeye iki cyemezo kizagira ku gihugu.

Gusa yemera ko kidahindutse, cyakerereza umuvuduko w’ubukungu bwacyo.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, hari izindi mpungenge zagaragajwe na bamwe, ku kuba icyemezo cyo guhagarika inkunga ku Rwanda bishobora kubangamira abakozi ba Leta.

Ku bwa Ministri Rwangombwa, ngo izi mpungenge nta shingiro zifite.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.