Misiri:Morsi yahaye ububasha abasirikare

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 16:36 GMT
Umukuru w'igihugu Mohammed Morsi

Umukuru w'igihugu Mohammed Morsi

Prezida wa Misiri Mohamed Morsi yahaye uburenganzira igisirikare guta muri yombi abaturage mu matora ya kamarampaka y'itegeko nshinga rishya ateganijwe kuzaba kuwa gatandatu.

Iri tangazo rije hasigaye umunsi umwe kugirango imyigaragambyo yateguwe n'abashyigikiye Morsi n'abamurwanya iba.

Umunyamakuru wa BBC uri i Cairo avuga ko ibyo bigiye kwongera ubwoba mu banyamisiri babona ko igihugu kiri kujya mu butegetsi bw'igitugu.

Abasirikare bitwaje ibibunda bya rutura bakikije ingoro y'umukuru w'igihugu, barayigota, imbere yayo bashyiraho insinga.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.