Amahanga yamaganye Korea ya ruguru

Ibiherutse kuvugururwa: 12 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 15:10 GMT
Igisasu cya roketi cya Korea ya ruguru

Igisasu cya roketi cya Korea ya ruguru

Korea ya ruguru yasabye amahanga kudakuka umutima kubera igikorwa cyayo cyo kurasa igisasu cyatumye ishyira satelite mu kirere.

Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'icyo gihugu yavuze ko igihugu cye kigiye gukomeza gahunda yacyo yo mu kirere kititaye ku byo amahanga avuga.

Leta zunze ubumwe z'amerika n'Ubuyapani nibyo byaje ku isonga ry'ibihugu byamaganye icyo gikorwa cya Korea ya ruguru, bivuga ko ari amayeri icyo gihugu cyakoresheje mu kugerageza uburyo bwo kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa nikeleyeri (nucleaire).

Ubushinwa bwavuze ko bwababajwe n'icyo gikorwa ariko bwongeraho ko icyo ONU yabikoraho cyose kigomba gukorwa mu rugero kandi ntigitume umwuka mubi urushaho kwiyongera.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.