CAR: Inyeshyamba zafashe umujyi wa Bambari

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 23:55 GMT
Intambara muri CAR

Inyeshyamba zo muri Central African Republic zafashe umujyi wa Bambari, umujyi wa gatatu munini mu gihugu.

Inyeshyamba zizwi kw'izina rya Ihuriro Seleka ryafashe uyu mujyi nubwo leta yarimaze kuzihamagarira kujya mu biganiro.

Bambari n'umujyi ukomeye kuko ariho hari umuhanda ugana mu binombe bya diyama kandi ukaba ari umuhanda ugana mu burasirazuba bw'igihugu.

Uyu ubaye umujyi wa gatandatu izo nyeshyamba zigaruriye kuva aho zitangiye imirwano mu ntangiriro z'uku kwezi.

Uyu kandi niwo mujyi zifashe wegereye umurwa mukuru wa Bangui.

Umuvugizi w'umuryango ufasha Medecins Sans Frontieres yavuzeko abantu benshi bamaze kuva mu twabo kubera imirwano harimo n'uduce tukigenzurwa n'ingabo za leta.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.