2013: Hari abamaze kwizihiza umwaka mushya

Ibiherutse kuvugururwa: 31 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 15:06 GMT
New Year 2013

Igihugu cya New Zealand na Australia byo bimaze kwizihiza umwaka mushya w'i 2013 kubera ako bari imbere mu masaha.

Burmaniya nayo yizihije bwa mbere umwaka mushya n'ibirori byinshi. Iki kikaba ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko abanyapolitike barimo korohereza ubuzima abanyagihugu.

Igihe hariho ubutegetsi bwa gisirikare, harimo amabwiriza abuza abantu guhurira ahantu hamwe ari benshi, none ubu ibihumbi n'ibihumbi by'abanyaBurmaniya byahuriye mu mujyi mugari wa Rangoon, bareba uko barasa umwaka.

Mu Buhinde ho, igisirikare cyasabye ingabo z'igihugu kutizihiza umwaka mushya kugirango bibuke umukobwa w'imyaka 23 wapfuye amaze gufatwa ku ngufu n'agaco k'abagabo muri bus i Delhi ku murwa mukuru w'Ubuhinde.

Umukuru w'ishyaka riri ku butegetsi rya Congress, Sonia Gandhi nawe yavuze ko ishyaka rye ritaza kwizihiza iyo minsi mikuru kubera uwo mwana w'umukobwa.

Amahotel n'utubari twinshi, natwo twamaze kwangira abantu bari bashatse kuhakorera iminsi mikuru yo kurangiza umwaka.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.