Ubuhinde na Pakistani bakozanyijeho

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa mbere, 2013 - 12:05 GMT
Abasirikare b'Ubuhinde na Pakistani barwanye

Abasirikare b'Ubuhinde na Pakistani barasanye uyu munsi ku mupaka ibyo bihugu byombi bihanaho imbibi uri mu ntara barwanira ya Kashmir.

Umusirikare umwe wa Pakistani yapfuye. Igisirikare cy'Ubuhinde cyahakanye ibirego bya Pakistani bivuga ko bwarenze umupaka waho bufite maze butera ibirindiro by'ingabo za Pakistani mu gace ka Haji Pir.

Umuvugizi w'ingabo z'Ubuhinde yavuze ko abasirikare babo basubije ibitero byari bigabwe n'abasirikare ba Pakistani bari barenze ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Pakistani n'Ubuhinde barwanya intambara ebyiri bapfa iyo ntara ya Kashmir.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.