Syria: Amerika yamaganye ijambo rya Prezida Assad

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa mbere, 2013 - 11:53 GMT
Prezida Bashar al-Assad

Amerika yamaganye umugambi w'amahoro washyizweho na Prezida Assad wa Syria, ivuga ko ari ugushaka kuguma k'ubutegetsi.

Umuvugizi w'ubushikiranganji bw'imibano n'amahango w'Amerika, Victoria Nuland yavuze ko ubutegetsi bwa Prezida Assad butakizewe kandi ko agomba kuva ku butegetsi.

Mw'ijambo rye ryambere yavugiye kuri television rigahita uwo mwanya kuva mu kwezi kwa gatandatu, Prezida Bashar al-Assad wa Syria yongeye kurega abarwanya ubutegetsi bwe ko ari abaterabwoba b'abanyamahanga.

Prezida Assad kandi yatanze icyo yita inzira y'igisubizo cya politike cyarangiza amatate ari mu gihugu cye.

Iryo jambo yarivugiye mu nzu bakiniramo inkinamico y'i Damasiko ku murwa mukuru aho abantu benshi bari bahari bamukomeraga amashyi.

Yavuze ko iyo nzira yabamo gutegura inama y'igihugu yo kwumvikanisha abanyasyria harimo no kwandika itegeko nshinga rishya.

Ariko yavuze ko adashobora kugirana imishyikirano n'abo yise ibikoresho by'abanyaburayi.

Benshi mu batavuga rumwe nawe bamaganye iryo jambo bavuga ko ntakirimo gifatika.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.