CAR: Impande zombi zumvikanye

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa mbere, 2013 - 15:56 GMT
Prezida Bozize ageze i Libreville

Leta ya Repubulika ya centrafrika n'inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka ziyirwanya bemeranyije gushyiraho leta y'ubumwe bw'igihugu mu masezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukoni i Libreville umurwa mukuru wa Gabon.

Iyo mishyikirano hagati y'intumwa z' impande zombi yatangiye ejo bundi ku wa gatatu.

Haranateganwa kandi kuba amatora mu gihe cy'umwaka no gushyiraho ministri w'intebe uturuka ku ruhande rw'abatavuga rumwe na leta.

Inyeshyamba zubuye imirwano muri Centrafurika mu kwezi gushize zifata imijyi myinshi kugeza naho zageze aho zashoboraga kurasa mu murwa mukuru Bangui.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.