Ikirere kiranduye cyane mu mujyi wa Beijing

Ibiherutse kuvugururwa: 12 ukwa mbere, 2013 - 14:51 GMT
Ikirere kiranduye cyane i Beijing

Ikirere kiranduye cyane mu mujyi wa Beijing

Ikirere cyo mu murwa mukuru w'Ubushinwa, Beijing, kimaze kwandura cyane ku buryo bigeze ku kigero kitigeze kigerwaho mu myaka yashize.

Ibipimo bya leta byerekana ko umwuka abantu bahumeka umaze kwandura cyane ku buryo bigeze aho abana n'abantu bageze mu zabukuru bagirwa inama yo kudasohoka mu mazu yabo.

Umunyamakuru wa BBC uri i Beijing aravuga ko hamaze iminsi hari ibyotsi byinshi mu kirere kandi ko umuntu yumva umwuka umeze nk'uruvange rw'amakara acukurwa mu butaka n'imyotsi iva mu modoka.

Ndetse no mu nzu imbere ngo umuntu abona hadacyeye.

Ibyuka bihumanya ikirere bishobora gutera indwara zo mu myanya y'ubuhumekero kandi bigatuma umubare w'abantu bahitanwa na kanseri yo mu bihaha n'indwara y'umutima wiyongera.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.