Ubuhinde: undi mugore yafashwe ku ngufu 'muri bisi'

Ibiherutse kuvugururwa: 13 ukwa mbere, 2013 - 14:27 GMT
Abagabo bakekwaho gufata umugore ku ngufu (bapfutse mu maso)

Abagabo bakekwaho gufata umugore ku ngufu (bapfutse mu maso)

Abagabo batandatu batawe muri yombi mu majyaruguru y'Ubuhinde bakekwaho kuba baragize uruhare mu gufata ku ngufu umugore wari muri bisi.

Ibyo ngo byabereye muri leta ya Punjab kandi igipolisi kiravuga ko umugore w'imyaka 29 ariwe mugenzi wenyine wari muri iyo bisi.

Umushoferi n'umukomvuwayeri b'iyo bisi banze guhagarara ku murenge atuyeho ngo avemo ahubwo bamujyana mu nzu iri kure yaho.

Bahageze ngo batumiye abagabo batanu maze bamufata ku ngufu.

Undi mugabo wa karindwi aracyashakishwa n'igipolisi.

Ifatwa ku ngufu n'iyicwa ry'umukobwa w'umunyeshuri mu mujyi wa Delhi mu kwezi gushize byamaganywe n'abantu benshi hirya no hino mu Buhinde, banasaba ko hajyaho amategeko akaze ahana abafata abagore ku ngufu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.