Ubutaliyani:Urubanza rwa Berlusconi rugomba gukomeza

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa mbere, 2013 - 18:22 GMT
Silvo Berlusconi

Silvio Berlusconi, ministiri w'intebe wa kera w'ubutaliyani.

Urukiko rwa Milan rwategetse ko urubanza rwa Silvio Berlusconi, ministiri w'intebe wa kera w'ubutaliyani, rwo gusambana n'umwana w'umukobwa, rugomba gukomeza.

Abacamanza banze icyifuzo cy'uburanira Berlusconi cy'uko urwo rubanza rwaba ruhagaze kugeza amatora rusange yo mu kwezi gutaha arangiye.

Silvio Berlusconi araharanira umwanya muri ayo matora.

Karima El-Mahroug, umugore uvugwa muri urwo rubanza ntabwo azasabwa gutanga ubuhamya.

Bwana Belusconi na Karima El-Mahroug barahakana ko baryamanye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.