Mali: ECOWAS irategura igitero simusiga

Ibiherutse kuvugururwa: 15 ukwa mbere, 2013 - 13:42 GMT
Ingabo muri Mali

Ingabo muri Mali

Umuryango w'ibihugu byo muri Afurika yo mu burengerazuba, Ecowas, wahawe uburenganzira na LONI bwo gufasha ingabo za leta ya Mali mu ntambara yo kugaruza igice cy'amajyaruguru cya Mali cyigaruriwe n'inyeshyamba z'abayisilamu.

Ibihugu 8 bimaze kwemera gutanga abasirikare.

Igihugu cya Nigeriya kizatanga umusirikare mukuru uzayobora izo ngabo, Nigeriya izatanga abasirikare bagera kuri 700, nicyo gihugu kizatanga umubare munini w'abasirikare.

Ibihugu bya Togo, Niger, Burkina Faso na Senegal byemeye gutanga abasirikare 500 buri gihugu.

Ibihugu bya Ghana na Guinea byemeye gutanga abasirika bagera ku 100.

Abasirikare batangiye kugera muri Mali ariko birashoboka ko bakeneye kubanza gukora imyitozo mbere yo kujya ku rugamba.

Bizaba ngomba ko bamwe bitoza kurwanira mu butayu.

Abayobozi b'ingabo za Ecowas bagomba gutegura gahunda y'ukuntu bazakorana n'ingabo za Mali n'Ubufaransa.

Ibihugu bya USA, Canada, Ububirigi, Ubwongereza, Ubudage na Denmark byemeye gutanga imfashanyo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.