Boeing Dreamliner zabujijwe kuguruka

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa mbere, 2013 - 15:14 GMT
Boeing Dreamliner

Boeing Dreamliner

Inzego zishinzwe iby'indege hirya no hino ku isi zabaye zibujije indege zo mu bwoko bwa Boeing Dreamliner gufata ikirere kubera ibibazo bizivugwaho bishobora kuzitera impanuka.

Boeing Dreamliner niyo ndege ya mbere ikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bugezweho kurusha izindi ubungubu.

Ibihugu byo mu Burayi, Ubuhinde na Qatar byabujije bene izo ndege kuguruka nyuma y'umunsi umwe gusa icyemezo nk'icyo gifashwe n'Ubuyapani, Leta zunze ubumwe z'amerika na Chile.

Indege zo mu bwoko bwa Boeing Dreamliner hafi 50 ubu nizo zikora hirya no hino ku isi kandi mu byumweru bike bishize zimwe muri izo ndege zagiye zigira ibibazo bikomeye birimo n'umuriro.

Isosiyete LOT yo muri Pologne ari nayo yonyine ifite bene izo ndege mu Burayi bwose yavuze ko ishobora gusaba isosiyete Boeing indishyi z'akababaro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.